Wari uzi ko abana 2 basizwe na Matata Christophe umwe yatangiye gutera ikirenge mu cya se

Nyakwigendera Matata Christopher  yapfuye asize umugore n’abana babiri, Jean-Armel Matata) na Kallista. Uyu Armel Matata yanatangiye kugera ikirenge mu cya se nawe ni umuhanzi n’ubwo yemeza ko ataragera kure iby’ubuhanzi kuko yabanje guhugira mu by’amashuri, ariko ibikorwa byinshi bikaba biri gutegurwa ngo akomeze aheshe ishema umubyeyi we kandi aharanire ko ibyo yasize yubatse muri muzika n’ibikorwa by’ubutwari byamuranze bitazibagirana.

Armel Matata; imfura ya Nyakwigendera Jean Christophe Matata

Armel Matata; imfura ya Nyakwigendera Jean Christophe Matata

Mu kiganiro Armel Matata ashimangira ko n’ubwo ataragera kure muri muzika, ashaka kuguma mu nganzo ye ndetse akazanasubiramo indirimbo za se zagiye zikundwa cyane, kuburyo azaharanira ko ibikorwa by’uyu nyakwigendera bitazigera byibagirana na rimwe.

Armel Matata w’imyaka 23 y’amavuko, kugeza ubu ni impfubyi ku babyeyi bombi kuko n’ubwo Jean Christophe Matata yasize umugore n’abana babiri, uwo mugore yari uwa kabiri ari nawe wabyaye uwo mushiki we ari nawe muvandimwe agira bavukana kuri Jean Christophe Matata, naho nyina umubyara ari nawe mugore wa mbere wa Jean Christophe Matata akaba yari yaratabarutse kera Armel Matata akiri muto, uwo mugore wa kabiri akaba aba mu Bubiligi n’uwo mukobwa naho Armel Matata yibera i Remera mu mujyi wa Kigali ku muvandimwe wa mama we ari naho yakunze kuba kuva mu bwana bwe.

Armel Matata mu nzira yo guharanira ko ibyo se yasize akoze bitazibagirana

Armel Matata mu nzira yo guharanira ko ibyo se yasize akoze bitazibagirana

Tugarutse ku bya muzika, Armel Matata ahamya ko mbere atajyaga abona ko ibikorwa se yakoze ari umutungo ukomeye kuri we ariko ubu akaba yaramaze kubona ko ari ubutunzi buhambaye kandi ibihangano bya se bikaba bimaze kumufungurira inzira z’ejo hazaza, mu bikorwa yatangiye gukora hakaba harimo indirimbo yise  “Matata Forever” yafatanyije n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Ben Kayiranga, Jules Sentore na Patrick Nyamitari.

armel

Mu bikorwa Armel Matata ateganya imbere bigamije gukomeza guhesha umubyeyi we icyubahiro no guharanira ko atazibagirana, harimo kuba yageza albums za se ku bantu bo hirya no hino bazikeneye, kuba yakora ibitaramo byo kumwibuka ndetse no kuba yakora muzika idatandukanye cyane n’umurongo se yakoragamo muzika, ibyo byose akazagenda abikora buhoro buhoro afatanyije n’abantu batandukanye bakundaga uyu muhanzi Jean Christophe Matata.

Image result for Armel Matata

Icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana  itariki ya 3 Mutarama 2011, aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yari yahagiye agiye kuhakorera igitaramo. Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso.

Abdou Bronze-Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *