“Sinjye mukobwa wambara nabi mu mujyi wa Kigali”-Asinah Erra

Mukasine Asnah, umuhanzi mushya mu njyana ya Dancehall mu Rwanda yahamirije umunyamakuru ko imyitwarire ye ntaho ihuriye n’idini abarizwamo rya Islam ndetse ko atari we mukobwa wambara imyambaro y’urukozasoni mu mujyi wa Kigali.

Umwaka wa 2016 wasize ugaragaraje impano y’umuhanzikazi mushya Asinah byatangaje benshi.Uretse kuba yaratandukanye na Riderman yewe akinjira no mu buhanzi icyo benshi bagarukaho ni imyambarire ya Asihan mu bitaramo bamwe banenga ko itiyubashye ari urukozasoni  abandi bakabimushimira ko bijyanye n’igihe. Ubusanzwe Asinah ni umusilamukazi ubusanzwe bazwiho kwambara bakikwiza,mu ijoro ryakeye yabajijwe n’umunyamakuru  impamvu atatira umuco n’imyemerere y’idini rye.

Ati”Kuba nambara imyambaro idashimisha bamwe ntibivuze ko ntabindi bikorwa bifasha abantu nkora ikindi sinjye uzwiho kwambara nabi mu mujyi wa Kigali.”

Twibukiranye ibihe bitngaje mu myambarire yanenzwe cyane kuri Asinah.

asinahImage result for asinah erra 2018

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *