New Zealand: Uruhinja rwa Minisitiri w’intebe rwitabiriye inamaya ONU

Ubwo yitabiraga inama ya ONU ndetse akanageza ijambo ku nteko y’abayitabiriye, Minisitiri w’intebe mu gihugu cya New Zealand Madamu  Jacinda Arden  yakoze agashya katunguye benshi ubwo yagaragaraga muri iyo nama irikubera i New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika, ari kumwe n’umwana we w’uruhinja bidakunze kubayobozi.

Image result for Jacinda Ardern with Neve Te Aroha

Ikindi cyatangaje abari muri iyo nama ni uko uyu mubyeyi mbere yo kugeza ijambo rye ku banyacyubahiro bari muri iyo nama, yabanje guhuza urugwiro n’umwana we witwa Neve Te Araha, maze bagakina ibi bikaba byarateye ubwuzu abantu barimo babareba.

Ubwo Jacinda yari agiye imbere kuvuga ijambo rye, Neve Te Araha umaze amezi atatu avutse, yasigaye akikiwe na se umubyara witwa Clarke Gayford,  akaba ari nawe mugabo wa Jacinda, ikindi kandi n’uko uyu mwana nawe yari afite ibyangombwa nk’abandi bose bari muri iyo nama.

Related image

Mu ijambo yagejeje ku bari muri iyo nama, Madamu Jacinda yagarutse ku butwari bwa nyakwigendera Nerson Mandela wigeze kuyobora igihugu cy’Afurika y’epfo, agaruka ku butwari bwamuranze ndetse n’uruhare yagize mu iterambere ry’igihugu cya New Zealand.

Umuvugizi wa ONU, Bwana Stephane Dujarric yavuze ko mu bagize inteko y’uyu muryango bose, 5% gusa ari ab’igitsina gore, iyi akaba ari nayo mpamvu ngo bagomba guhabwa ikaze ndetse n’ukwishyira ukizana muri iyo nama biteganyijwe ko igomba kumara iminsi igera kuri itandatu.

Related image

Minisitiri Jacanda aza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bayobozi bo mu nzego nkuru za leta babyaye bakiri ku kazi akaba amaze ukwezi kumwe asubiye mu kazi nyuma y’ikiruhuko yari yarahawe akimara kwibaruka.

Minisitiri w’intebe wa New Zealand madamu Jacinda Arden.

VUNINGOMA David-celebsmagazine.com

1 total views, 1 views today




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *