Lisbella arizeza kwegukana ikamba rya Miss Scandinavia akazanaribyaza umusaruro-AMAFOTO

Mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu bakobwa batanu bahatana hamenyekane uwegukana ikamba rya  Miss Scandinavia 2018,Umuraza Pelagie uzwi ku izina rya  Lisbella atangaza ko yiyizeye ndetse ko niyegukana ikamba yiteguye kuribyaza umusaruro.

Lisbella ni umunyarwandakazi ufite imyaka 22 mu irushanwa akaba yambaye numero 3 aho ahanganye n’abakobwa5 mu mujyi wa Gisenyi. Aganira na Celebzmagazine.com yemeje ko amahirwe yo kwegukana ikamba ari yose ndetse ko yiteguye kuribyaza umusaruro we n’igihugu.

Ati”Kugeza ubu ndi kumwanya wa 5 muri ba 5 bakomeje  ariko si uko ntasubije neza kuko kuruhande rwaba judges ni njye uhagaze neza kurusha abandi.Ahubwo nuko ntahaye umwanya uhagije igikorwa cyo gutumira abafana bitewe nuko narimaze iminsi ntameze neza gusa nizeye ntashidikanya ko nzambara ikamba rya miss Scandinavia.”

Nanone yagarutse ku ntego.Ati” Intumbero yanjye ni ukuzazamura aba clients ba Scandinavia mu mpande zose kandi mbicishije mu kwamamaza nkazatuma igera kurundi rwego rushimishije, harimo n’igikorwa cyo gufasha urubyiruko mukwerekana impano zarwo nkuko bisanzwe muri Scandinavia ariko bikaba biri aharuta aho biri.”Lisbella  ubusanzwe ni umunyamideli ubimazemo imyaka 4 biakaba umwuga akunda cyane.

Twabibutsa ko muri Miss Scandinavia 2018 Abanyarwandakazi bihariye imyanya ya mbere mu marushanwa y’ubwiza yakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018.Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Scandinavia azahembwa amafaranga ibihumbi 100,gutunganyirizwa imisatsi mu nzu ibikorera i Rubavu ya Scandinavia hakiyongeraho kwinjira mu nzu z’imyidagaduro za Scandinavia mu gihe cy’umwaka.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *