1312: HATANGIJWE IBITERO BYO KWAGURA U RWANDA

“u Rwanda rwa Gasabo rwagiye rwifuza kwaguka kuva kera”

Ruganzu I Bwimba ni we mwami wa mbere wimye I Gasabo uzwi mu Bami b’ibitekerezo,icyo gihe ingoma y’I Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda amaboko,Bwimba ni we wagerageje gutangiza igaba-bitero ryo kwagura igihugu,ahasanga mu w’1312-1345,igitero cya mbere mu mateka y’u Rwanda ni we wakigabye,ubwo yashakaga kwigarurira I Gisaka.

Icyo twazirikana ahangaha,ni uko kugeza ahasanga mu w’1312,ubwo I bitero byo kwagura u Rwanda byatangiraga,ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba,uru Rwanda dufite ubu,rwari rufite ibihugu 29,biri k’ubuso bungana na km2 168.606.

Ruganzu yima ingoma,umurwa Mukuru w’u Rwanda wari I Gasabo ,yimye ingoma akiri muto,abanza gutegekerwa na nyina Nyiraruganzu I Nyakanga w’umusingakazi,wakurikirwaga mu butegetsi na mubyara we Nkurukumbi mwene Nyebunga.Abandi batoni b’Ibwami bari:Nyaruhungura w’Umunsobe,Cyenge cya Nyacyesa,wo mu Bakobwa (bakomokaga kuri Ndoba),Gitandura bitaga Cyingali,Mukubu mwene Mushyoma w’Umuha.

Ruganzu yari afite murumuna we Mwendo,na mushiki we Robwa,umugore w’inkundwakazi we yari nyakiyaga umwegakazi wo kwa ndiga.muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye:Ingoma y’I Gisaka ya Kimenyi I Musaya mu burasirazuba,ingoma y’I Ndorwa mu majyaruguru,Ubugesera bwa Nsoro I Bihembe mu majyepfo.Ibindi byari uduhugu tworoshye tudafite amaboko menshi ku buryo byari ibyo gutinywa ,ibyo bihugu ni u Buliza n’u Bwanacyambwe.

Muri icyo kibariro,u bugesera bwaje kumvikana n’u Rwanda,bagirana imimaro,I Gisaka cyo kirabyaga,gishaka kwigarurira u Rwanda rw’Abanyiginya.icyo gihe Kimenyi I musaya umwami w’I Gisaka yize ubucakura bwo kurongora mushiki wa Ruganzu witwaga Robwa,umwami Ruganzu Bwimba n’Abajyanama be barabirwanyije cyan,ariko umugabekazi Nyakanga na mubyara we Nkurunkumbi barabyemeza,ngo na ko kunywana n’I Gisaka.

Ariko Bwimba yumvikana na mushiki we Robwa kutazabyarana n’umwami w’I Gisaka umwana w’umuhungu akazatera u Rwanda,ndetse biza kugera aho yemerako nasama inda ye ,aziyahura.

Igihe cyarageze Robwa asama inda ya Kimenyi,umwami w’I Gisaka cy’Abagesera b’Abazirankende,ariko ntiyabihisha musaza we,ni uko Bwimba na we yihutira gushaka umutabazi uzapfa mbere ya Robwa,indagu zerera Nkurukumbi,mubyara w’umugabekazi,ariko yanga kuba umutabazi,indagu za kabiri zifata umwami Bwimba we ubwe.

Bwimba atangira imigambi yo gutabara,ariko akaba nta mwana yagiraga,asiga umugore we atwite,agitangira imirwano,amenyeshwa na Gitandura ko umugore we yabyaye umuhungu,umwami ategeka Gitandura kumwita Rugwe.Ashoza urugamba mu Gisaka amze kwegurira u Rwanda Cyenge,kugeza igihe Rugwe azakurira.

Ruganzu Bwimba ashoza urugamba,ingabo z’i Gisaka zimutsinda I Nkungu na Muyaga(Rutonde muri Kibungo)ubu ni mu karere ka Rwamagana.

Mushiki wa Ruganzu I Bwimba,amaze kumva ko musaza we yatanze,Robwa yisekuye ku nkota arapfa,kugirango umwana atwite atazavamo umwami w’I Gisaka.Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma Nyiginya.Ikindi Bwimba yakoze,ni uko mu itabara rye mu Gisaka,yasize aciye iteka ko nta Mugabekazi uzongera kuva mu Basinga ,kuko bigaragara ko Nyina Nyakanga,ari we wagambaniye igihugu.

Uru Rwanda rwatangiriye kwaguka mu Bwanacyabwe,mu Buganza,mu Busarasi,mu Buliza no mu Busigi.Aho rumariye kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga,ingoma zo mu Gisaka n’izo mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza,mu Buliza no mu Bwanacyambwe.Aho rumariye kugwiza amaboko rurwana n’ I Gisaka n’I Ndorwa bimara igihe kirekire rushirwa ruhatsinze.

Ingoma-ngabe y’u Rwanda rwa Gasabo,ni yo yadukanye amatwara yo kwigarurira ibindi bihugu,ikoresheje uburyo bwo kurwana.Icyo gihe intwaro bitwazaga zari ,amacumu,imiheto,imyambi,inkota,ingabo n’ibindi.

Ibindi bihugu(bitari u Rwanda rwa Gasabo),imikorere yabo yari iyo kwagura ibihugu byabo bakoresheje uburyo bwo gukonda amashyamba,hanyuma bakabona aho batura n’aho bahinga.

Ivomo:Igicumbi

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *