Ronald Koeman mu nzira zisohoka, David Moyes mu nzira zigaruka muri Everton

Nyuma y’umukino wabaye kuri iki cyumweru i saa munani n’igice kuri Goodison ugahuza ikipe ya Everton yari yakiriye Arsenal,umukino ukarangira Everton itsinzwe ibitego 5-2 (monreal ozil ,lacazette,Ramsey na Sanchez kuri Arsenal mu gihe Rooney na Niasse batsindiye Everton),byakomeje gushyira Ronald Koeman mu kaga bishobora no kumuviramo kwirukanwa.

Moyes yamaze imyaka 11 kuri Goodison Park atoza Everton mbere yo kwerekeza muri Manchester United muri 2013 asimbuye Sir Alex Ferguson

Moyes ukomoka muri Scotland (ecosse) ni umwe mu batoza bivugwa ko bagomba gusimbura Ronald Koeman kuri Goodison Park, Nubwo atagiriye ibihe byiza muri Manchester united akerekeza muri Real Sociedad na Sunderland, uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko aracyatekerezwaho n’ikipe ya Everton.

Moyes kandi aratekerezwa n’ishyirahamwe rya ruhago muri Scotland(ecosse) kugira ngo asimbure umutoza Gordon Strachan uherutse gutandukana n’iyi kipe, ariko bikaba bigaragara ko azasubira muri Everton aho kujya gutoza ikipe y’igihugu dore ko mu makipe yose yanyuzemo nta kipe y’igihugu irimo.

Nyuma yo gutsindwa na Arsenal,umutoza Koeman ashobora kwirukanwa mu minsi ya vuba.

Koeman amaze gutsinda imikino ibiri mu mikino 13 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gukoresha miliyoni 140 z’amapawundi agura abakinnyi yifuza.

Kugeza ubu muri shampiyona y’ubwongereza kugeza ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Everton ifite amanota 8, imaze gutsinda ibitego 7, itsindwa 18, ifite umwenda w’ibitego 11, ihagaze ku mwanya wa 18 mu makipe 20.

David Moyes ashobora kugaruka muri everton mu minsi mike iri imbere,nyuma yo kuyivamo ajya gusimbura Ferguson muri United

Nyuma yuko Moyes atandukanye n’ikipe ya Everton, yakomeje kugirana umubano n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Everton Bill Kenwright,bityo rero uwo mubano wabo ushobora gutuma Moyes agaruka muri iyi kipe gusimbura Koeman dore ko ubwo batandukanaga muri 2013 ngo yari amahirwe atagombaga kwiteshya yo gutoza Manchester united nk’ikipe iri mu za mbere zikomeye ku isi ya ruhago (David Moyes).

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *