Israel Mbonyi yaba agiye gukuraho kirazira itavugwaho rumwe muri ADEPR hagati y’abahanzi n’abapasiteri ba ADEPR ku ishyiga

Mu gihe bamwe mu bahanzi nka Theo Bosebabireba baririmba indirimbo zihimbaza Imana bifatanya n’abahanzi basanzwe (baririmba iz’isi) mu bitaramo byo mu tubari bagahagarikwa muri ADEPR abandi bakitwa abapagani,Israel Mbonyi we yemeza ko bidakwiye ndetse ko yiteguye gusanga abakirisitu aho bari kandi mu mirimo yose.

Israel Mbonyi yagize ati”Nibwira ko ahantu nkahariya ariho hakenewe kuvugirwa ubutumwa.Kandi hariya niho niteguye kuvugira ubutumwa  kuko ariho hateraniye abenshi badakijijwe kandi banyotewe no kubwirwa ijambo ry’imana.Kuri njye hariya niho hakwiye kuvugirwa Ijambo ry’Imana mu kubarokora.Yesu yaciye umugani aravuga ngo abazima sibo bakeneye ubuvuzi abarwaye nibo bawukeneye.yESU YAVUGIRAGA UBUTUMWA AHANTU hose hatari mu rusengero  gusa hariya niho handyohera.Iyo ngize amahirwe nkaririmbira abantu badakijijwe biranshimisha kuko bakizwa.”

Ni nyuma y’inkuru yatambutse mu gitangazamakuru yari ifite umutwe “Ese birakwiye ko abahanzi ba Gospel baririmba mu tubari?

Hari benshi bakomeje guterwa inkeke n’impinduka ziri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho bigaragara ko bigenda biva mu ruhando rwo kuririmba mu buryo bwo gushimisha Imana ahubwo bifata intera yo kuririmba hashimishwa abantu ndetse no gushaka ubutunzi,kuri ubu biragaragara ko niba ntagikozwe ntakabuza ko abahanzi baramya bakanahimbaza Imana bazahuka utubari bagatangira kuturirimbiramo dore ko ibintu bimwe na bimwe bizira bigaragara ko bigenda bizirurwa.

Kuri ubu hari ikitwa Modern Gospel cyangwa se umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana  bivugwa ko ari wo ujyanye n’igihe,aho abaramyi n’abahimbaza Imana mu buryo bwo kuririmba bari kubikora mu buryo bwo kwigana umuziki usanzwe( Musique Seculaire) ngo bakunde babone abakunzi benshi.

Ariko se abaririmbira Imana baririmba ngo babone abakunzi benshi cyangwa baririmba ngo bishimirwe n’Imana?

Bimaze kugaragara ko abahanzi benshi bari kurushaho gukora ibishimisha abantu kurusha ibishimisha Imana,ese mwaba muzi impamvu ituma muririmba?

Ibi byatangiye hagenda haduka ibintu bishya mu muziki wa Gospel aho bumwe mu buryo bw’imikorere n’imiririmbire ndetse n’imikorere by’amwe mu mavideo byagiye bikorwa mu buryo wabonaga bimwe muri byo biteye impungenge,aho bamwe bataburaga kuvuga ko hari ikintu kitari cyiza kiri kwaduka mu muziki wa Gospel.

Biragaragara ko niba ntagikozwe ntakabuza aba bahanzi bazadukira utubari batangire bacurangire abanyamahanga ,erega nabo ngo babashakira ho umunezero.

Muri iyi minsi nibwo hagaragaraga abahanzi baramya Imana bari batangiye kujya baririmba muri za Resitora aho bamwe bataburaga kuvuga ko nyuma yo kuririmba muri Resitora bizatinda bakazirura n’ibizira bakadukira utubari.Uretse iyi nkuru yamaganaga abaririmba mu tubari,ni kenshi Theo Bosebabireba ashyirwa mu majwi ndetse bamwe bakamwita umupaga kubwo kuririmbana n’abahanzi basanzwe baririmba iz’isi ndetse akaba yaraherutse guhagarikwa muri ADEPR zira kuririmbira mu tubari no kuririmbana n’abahanzi basanzwe.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *