Kigali-Umusore aherutse gutahana n’umukobwa (Indaya) bageze mu ijoro asanga yahindutse idayimoni

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru avugwa mu baturage,iyi nshuro twaganiriye n’umuore ufite imyaka 25 utuye mu karere ka Nyarugege adusangiza ko  aherutse  gutaramira mu kabari azagutahana n’umukobwa wicuruza bageze mu rugo mu gihe cy’ijoro asanga yahindutse Idayimoni.

Hari ku mugoroba w’uyu wa Gatanu dusoje ahitwa Kimisagara,twicaye mu kabari umusore wahishwe izina ku bw’umutekano we yasangije Celebzmagazine.com uburyo aheruka gusohokera muri kamwe mu tubari twahitwa i Nyamirambo, mu gihe cyo gutaha atahana umukobwa bari basangiye. Dore agashya ngo bageze mu joro bamaze kuruhuka mu gihe cyo kuganira yaje kwikanga wa mukobwa bari kumwe bishimana yahindutse ikintu atazi (Idayimoni).

Yakomeje aganirira Celebzmagazine.com ko yahise atabaza abaturanyinyi asohoka mu nzu yiruka, barebye mu nzu ye basanga wa mukobwa yarigise niko guhita hitabazwa inzego z’umutekano.

Twamubajije uko yabyakiriye n’uko ubuzima bwe buhagaze

Nyuma yo kugwa igihumura  ngo abaje kumureba  bahise  bamusengera banamusaba ko yakwiyegereza Imana,ati”Namaze kwakira ibyambayeho ubu ndatuje ndatekanye nibera mu rusengero igihe kinini ku munsi.Inzu nabagamo nahise nimuka ntumaho n’umuvandimwe wanjye wari mu cyaro niwe turi kubana”

Dore Inama agira urubyiruko n’abagabo bagira ingeso yo gutahana indaya

Ati”Ni kenshi natahanaga  indaya inshuti n’abaturanyi bakanyiyama njye nkabyita ifuhe n’urwango,gusa byambereye isomo ari nayo mpamvu uwo ariwe wese urangwa n’izi ngeso mbi zo gucyura indaya namubwira ko ari mu mazi abira.Burya abenshi bemera babonye.”

Iri ryakagombye kubera benshi urugero no gucika kubicikaho dore ko n’utahahuriye n’amadayimoni ahakura uburwayi nka Sida  n’ibyorezo.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




4 thoughts on “Kigali-Umusore aherutse gutahana n’umukobwa (Indaya) bageze mu ijoro asanga yahindutse idayimoni

  1. Sureshi

    Iyo kuba ukuri muba mutanze number cg adress tukamwibariza ubwo buhamya,

    Nonese ikintu atazi cyari kimeze gute? Amadayimoni se agira iminwa inywa byeri nibitsina barongora??

    Reply
  2. Nangauburyarya

    Ibi sinabihakana ariko 99.99pour cent arabeshya. Harigihe yaba yarasinze agatahana indayi mu mutwe gusa ariko mu byukuri atashye wenyine. Cyangwa se yarasinze acyura indayi mbi atabizi zimushizemo amubonye arikanga ariruka naho ibyamadiyimoni byo ndabihakanye kbsa.

    Reply
  3. shyaka

    Ndakeka uwanjye atazigera ahinduka icyo kintu naho kuvambayeho sindigera njya mukabari ngondebe icyitwa umukobwa ikindi ntanzogagwa Imana izabindindiremo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *