Mondial 2018: Ku mukino uzasubirwamo, Senegal yahamagaye Sadio mane wavunitse bitegura Afurika yepfo

Mu gihe ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu rugamba rukomeye rwo gukatisha itike y’igikombe cy’isi 2018,igomba gukina imikino ibiri n’Afurika yepfo.

Umukino ubanza uzaba tariki ya 10 ugushyingo 2017 I polokwane muri Afurika yepfo naho umukino wo kwishyura ukinwe tariki ya 14 ugushyingo 2017 I Dakar muri Senegal.

Image result for SADIO MANE

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal (les lions de la teranga) Aliou Cisse akaba yamaze guhamagara abakinnyi 25 azifashisha muri iyo mikino badatandukanye cyane n’abo yari yahamagaye bakina na cap vert ubwo bayitsindaga ibitego 2-0.

Image result for Senegal Team in South African

Senegal mu mukino wari wabereye muri Afurika yepfo bari batsinzwe ibitego 2-1. Umukino uzasubirwamo ahanini bitewe na penaliti y’impimbano yahawe Afurika yepfo ku mupira wari uvuye muri koloneli(corner)umusifuzi joseph Lamptey ukomoka muri Ghana wari uyoboye uyu mukino yemeza ko umukinnyi wa Senegal yawukoze atanga penaliti,uyu musifuzi akaba yaraje no guhagarikwa na FIFA nubwo nyuma yemeye ikosa agasaba imbabazi

 Uretse umusore  Ismaila sarr ukinira Rennes mu Bufaransa,ufite ikibazo cy’imvune niwe utahamagawe  ahubwo Sadio Mane wa Liverpool uri hanze y’ikibuga kubera imvune akaba yahamagawe muri uru rutonde rw’abasore 25.

Image result for SADIO MANE

Myugariro wa Bordeaux Yousouf salaby akaba yahamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu. Mbaye niang  nawe yongeye guhamagarwa. Abatahamagawe n’umutoza Aliou Cisse ni Younousse sankhare na Mame biram diouf.

25 ba Senegal

UKO BAHAGAZE MU ITSINDA RYABO RYA KANE

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *